Umwe mu bagize uruhare mu ikorw ry’uyu muti, Celine Halioua, aganira n’itangazamakuru yagize ati:"Ikigo cyacu cyashinzwe hagamijwe guteza imbere ubuvuzi bwo kongerera imbwa igihe cyo kubaho. Iyi ni intambwe ikomeye nyuma y’imyaka myinshi y'ubushakashatsi bwimbitse. Tuzakomeza gukora cyane kugira ngo iyi miti ndetse n’izindi gahunda zo zifasha ibiremwa kuramba byemerwe na FDA."
Mu gihe uyu muti wakemerwa, wazanira ibyiringiro byinshi abafite imbwa zikunze guhura n’ikibazo cyo kubaho imyaka mike ugereranyije na banyirazo.
Icyakora, ibibazo bikomeje kwibazwa ku biciro by’uyu muto , uko uzajya uboneka, ningaruka zawo ku buzima bw’imbwa, ubusanzwe zimara ku isi igihe kiri hagati y'imyaka 10 na 13.
