Habonetse undi mutangabuhamya ku birego P. Diddy ashinjwa

Habonetse undi mutangabuhamya ku birego P. Diddy ashinjwa

 May 19, 2024 - 08:28

Uko bukeye n’uko bwije niko iby’umuraperi P. Diddy bigenda bisubira I bubisi, aho umunsi ku wundi hagenda hagaragara ibimenyetso bishya bikomeza ku mushinja ibyaha aregwa birimo guhohotera abagore.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru nibwo ikinyamakuru CNN cyashyize hanze amashusho agaragaza uyu muraperi ahohotera uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura mu 2016 ubwo bari muri ‘InterContinental HoteI’ I  Los Angeles.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze byabaye nko kuzura akaboze kuko byatumye abantu bongera kumushinja ibikorwa by’ubunyamanswa ndetse bose ubona ko ntawe umucira akari urutega, mu gihe abanyamategeko be bari batangiye gukora ibishoboka byose ngo bamuhanaguzeho ibi byaha ashinjwa.

Kuri ubu uwahoze ari umukozi we kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2009 witwa Suzi Siegel, mu kiganiro yagiranye na CNN yatangaje ko nyuma yo kubona ariya mashusho atigeze atungurwa cyangwa se ngo abe yamutera ubwoba, ubwo P. Diidy yagaragaraga ahohotera Cassie.

Icyakora uyu mugore yavuze ko ubwo yakoreraga uyu muraperi  nta kintu yigeze abona cyatumaga yizera ko ari umuntu uhohotera abantu ariko kandi akavuga ko yabonagaP. Diddy ashobora no kuba yakora ibyo bikorwa biteye ubwoba byo guhohotera abantu.

Yakomeje avuga ko atigeze abona P. Diddy amubwira nabi cyangwa se ngo abe yanamuhohotera.

Suzi Siegel wahoze ari umukozi wa P. Diddy yavuze ko yabonaga ashobora no guhohotera abantu nubwo atigeze amubona abikora