Ibi byatangajwe na Freddy Kaniki, umuyobozi wungirije w’impuzamashyaka ya politiki n’igisirikare ya Congo River Alliance (AFC), igizwe n’amashyaka afitanye ubufatanye bwa bugufi n’umutwe wa M23.
Kaniki yatangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Goma, umujyi mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagize ati:“Ku nshuro ya gatanu tuzasubira i Doha gukomeza ibiganiro na Leta ya Congo, tubifashijwemo n’umuhuza wacu, Qatar.”
Icyakora, Nta tariki yatanzwe ku buryo bweruye ku gihe ibi biganiro bizatangirira.
Kuva mu mpera za Werurwe uyu mwaka, ibiganiro bine bimaze kuba hagati y’impande zombi, bigahuza AFC/M23 na Guverinoma ya RDC, Qatar ikaba ikomeje kugira uruhare nk’igihugu cy’umuhuza muri ibyo biganiro.
Mu kwezi kwa Mata, Guverinoma ya Kinshasa yatangaje ko yemeranyije n’umutwe wa M23 guhagarika imirwano no gutangira urugendo rugana ku mahoro arambye. Umunyamabanga mukuru wa AFC akaba n’umuyobozi mukuru w’itsinda ryabo ry’imishyikirano, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko nyuma y’inama yabereye i Goma muri Kamena bahuye na Bintou Keita, uyobora Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO), hari intambwe nziza yatewe.
Hari icyizere cyiyongereye ubwo ku itariki ya 27 Kamena 2025, Leta ya Congo n’u Rwanda basinyaga amasezerano akomeye y’amahoro yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agashyigikira icyerekezo cyo kurangiza intambara n’ibibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Icyegeranyo cya Loni giheruka cyerekanye ko abantu barenga miliyoni 27.8 muri Congo barimo guhangana n’ikibazo gikomeye cy’inzara, mu gihe abarenga miliyoni 7 babaye impunzi mu gihugu imbere, bamwe muri bo bakaba barimuwe inshuro nyinshi kubera umutekano muke.
Ku nshuro ya gatanu M23 na leta ya Congo bagiye kuganira
M23 yemeye kongera kwicara ku meza y'ibiganiro na Congo
