Gasabo umusaza yatwikiwe mu nzu n'abagizi ba nabi

Gasabo umusaza yatwikiwe mu nzu n'abagizi ba nabi

 Sep 3, 2024 - 19:42

Mu ijoro ryakeye abagizi ba nabi bataramenyekana batwikiye umusaza w'imyaka 71 witwa RUTABAYIRO Francois mu nzu ahita yitaba Imana.

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera, mu Kagari ka Cyaruzinge, Umudugudu wa Karubibi, abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu ya RUTABAYIRO Francois w’imyaka 71, irashya irakongoka nawe apfiramo.

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024.
Amakuru avuga ko  ibi byabaye mu masaha ya saa yine z’umugoroba(22h00), ubwo uyu nyakwigendera yari aryamye abana be  babiri b’abahungu badahari iryo joro, abo bagizi ba nabi bazanye lisansi bayisuka ku nzu, batangira kuyitwika irashya irakongoka n'ibyari biyirimo byose bihinduka umuyonga nawe ahiramo. Abaturage batabaye basanze yamaze gushiramo umwuka gusa bagerageza kuzimya uwo muriro.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yahamirije aya makuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bayamenye ndetse n’ipererereza ryatangiye.

Ati “Nibyo aya makuru twayamenye , iperereza ryatangiye ariko birakekwa ko hari umuntu bari bafitanye amakimbirane bishobora kuba yatwitse iyo nzu ariko turacyashakisha ayo makuru kugira ngo tumenye ko hari ibyo bapfaga bishobora gutuma yamutwikira inzu.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali akomeza avuga ko kugeza ubu hari uwamaze gutabwa muri yombi , ukekwa kuba yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyakwigendera akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera.

Yagiriye inama abantu ko mu gihe hari amakimbirane hagati yabo bakwiye kugana inzego zigakemura ibibazo bihari.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.