France Mpundu yagaragaje Ross Kana nk'uwaba umugabo w'inzozi ze

France Mpundu yagaragaje Ross Kana nk'uwaba umugabo w'inzozi ze

 May 10, 2025 - 16:15

Umuhanzikazi France Mpundu uri mu bagenzweho mu Rwanda, yagaragaje impamvu zatuma ashobora kwemera ko Ross Kana yamubera umugabo biramutse bibaye ngombwa, mu gihe kenshi usanga abantu bamushinja gukundana na Juno Kizigenza.

Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Radiyo 'SK FM', aho yahawe amahitamo ngo ahitemo hagati ya Ross Kana, Juno Kizigenza na Davis D, uwo yahitamo ko amubera umugabo, inshuti magara n'undi wo ku ruhande wo kuryoshyanya nawe.

Nta guca ku ruhande, France yavuze ko muri abo basore batatu Ross Kana ari we yahitamo ko yamubera umugabo ubuzima bwe bwose, Davis D akamubera inshuti magara, mu gihe Juno Kizigenza yaba ari aho biryohereza gusa.

France yavuze ko impamvu yahitamo ko Ross Kana ari we umubera umugabo, ni uko ari mwiza kandi bigaragara ko yavamo umugabo ushoboye urugo.

Ati "Ross Kana agaragara neza tuvugishije ukuri (yagukurura), ni mwiza kandi urabona ko ashobora kuba umugabo ushoboye urugo, none kuki atamumbera?"

Akunze kuvugwa mu rukundo na Juno

Inshuro nyinshi usanga ku mbuga nkoranyambaga France na Juno bashyirwa mu majwi ko bari mu munyenga w'urukundo, ariko aba bombi ntibajya bahwema kubihakana bivuye inyuma.

Ababivuga bashingira ku kuba France Mpundu afashwa na Juno binyuze muri label ya 'Huha' ari naho Juno abarizwa, aho usanga benshi bavuga ko bitwikira umutaka w'akazi nyamara urukundo rugurumana hagati yabo.

France Mpundu abona Ross Kana nk'umusore wamubera umugabo

Ross akana yashimwe na France Mpundu ko ari mwiza

Umva indirimbo nshya ya France Mpundu