Ese Yago yaba ari kwiyamamaza cyangwa ari kwamamaza abo avuga ko bamubeshye?

Ese Yago yaba ari kwiyamamaza cyangwa ari kwamamaza abo avuga ko bamubeshye?

 Apr 22, 2024 - 08:34

Impaka zikomeje kuba ndende ku bakurikiranira hafi iby’ikibazo cya Yago wagaragaje ko yemerewe ikibanza na Sosiyete ya Real Estate Company ubwo yamurikaga ku mugaragaro album ye, akaza gutegereza akagiheba, gusa ibi byateje impaka ndende ko Yago yaba ashaka kongera kuvugwa mu itangazamakuru cyangwa se akaba ari kumenyekanisha iyo sosiyete.

Mu minsi yashize nibwo umuhanzi Yago Pon Dat yagiye ku rukuta rwe rwa X yandika ubutumwa abaza iyi sosiyete aho ikibanza yemerewe mu ruhame cyaheze cyangwa se niba ari imitwe bamutetseho icyo kibanza kidahari.

Akimara gutangaza ubwo butumwa, abantu batangiye kumutera amabuye ndetse bamunenga cyane ko ibyo yakoze bitari bikwiye, ko iyo wemerewe impano uba ugomba gutegereza.

Ubu butumwa bwa Yago bwatumye umuyobozi w’iyi sosiyete Ujekuvuka Emmanuel, na we amusubiza amubwira ko yakagombye no kubanza gushimira inkunga bamuteye mu gitaramo  kandi yongera kumwibutsa ko ubwe bivuganiye kuri telephone akamubwira ko ikibanza gihari kandi azamenyeshwa itariki azagihererwaho ubwo bazaba bamuritse inzu y’umuturage utishoboye bari kubaka mu karere ka Bugesera.

Real Estate Company yemereye ikibanza Yago mu mujyi wa Kigali ariko amaso yaheze mu kirere

Nyuma yo kumva icyo ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko badashobora kujya mu nkiko kurega Yago, byahise bihindurira isura kuko mu maso ya bamwe byatangiye kugaragara nk'aho ashobora kuba ari umukino wari wapanzwe  mu rwego rwo kugira ngo Yago avugwe mu itangazamakuru dore ko ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo, ibizwi nk’agatwiko byateye muri iyi minsi ndetse na sosiyete ikarushaho kumenyekana.

Gusa ku rundi ruhande mu butumwa Yago yanyujije kuri X yanyuzagamo agaseka, yahakanye aya makuru avuga ko byaba ari mu buryo bwo kugira ngo yongere avugwe, avuga ko we ibyo yavuze yabivuze rero ko bagomba gutegereza igihe kikazasobanura byose.

Yagize ati:"Nabonye bamwe mwagize ngo ndi muri prank kubera ikibanza (Araseka), ubwo bubwa bwa prank ntabwo ngira, nta nubwo nzagira, kuko ibyo natanze narabitanze, mutegereze igihe kizasobanura byose."

Iyi sosiyete yemereye Yago Pon Dat ikibanza mu mujyi wa Kigali ku wa 23 Ukuboza 2023, mu gitaramo yari yakoze cyo kumurika album ye ya mbere yise 'Suwejo', byiyongera ku nkunga y'amafaranga bari batanze yo gutera inkuga iki gitaramo.

Yago yahakanye ibyo gukora prank ngo yongere kuvugwa.