Mu minsi yashize ubwo Rema Namakula yaganiraga n’itangazamakuru yabajijwe impamvu yashyize umwana we muto w’imyaka itatu ku mbuga nkoranyambaga nyamara bishobora kuba byazamugiraho ingaaruka.
Rema yasubije ko ari uburenganzira bwe bwo guhitamo uburyo abona bukwiye yareramo umwana we, kandi kuri we abona nta buryo ushobora gukoresha kugira ngo urinde umwana wawe ikibi uretse kumusengera gusa kuko n’ubundi abantu baba bamugeraho.
Ati “Niba ari umwana wawe ugomba kumwitaho mu buryo bwose ushaka, niba ushaka kumushyira ku mbuga nkoranyambaga wabikora, niba kandi bitakurimo wabireka kuko ni umwana wawe.”

Rema Namakula yavuze ko afite uburenganzira bwo guhitamo uko arera umwana we
Eddy Kenzo wahoze ari umugabo we yaje guhinyuza ibyo Rema yavuze, avuga ko gushyira umwana ku mbuga nkoranyambaga ari amakosa, ahamya ko n’ubundi igihe kiba kizashyira kikagera uwo mwana akamenyekana, ariko kumushyira ku karubanda akiri muto ntabwo ari inzira nziza.
Eddy Kenzo ibi yabivuze ubwo yari abajijwe impamvu atajya yerekana umwana yabyaranye na Minisitiri Nyamutoro bari mu munyenga w’urukundo.
Kuri we avuga ko yakoze ikosa rimwe ryo gushyira umwana we ku mbuga nkoranyambaga ariko atazabisubira na rimwe ahubwo agomba kurinda umwana we.
Ati “Iyo uguye mu ikosa uba ugomba kwiga kandi ukikosora. Abana bange n’ubundi bazamenyekana mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko mu gihe bakiri muri iki kigero ngomba kubarinda."

Eddy Kenzo avuga ko atazigera yongera gushyira umwana we ku mbuga nkoranyambaga kuko yasanze ari amakosa
