Eddy Kenzo yahakanye ibyo gutereta Minisitiri

Eddy Kenzo yahakanye ibyo gutereta Minisitiri

 Mar 27, 2024 - 12:18

Umuhanzi Eddy Kenzo yateye utwatsi ibivugwa ko yaba ari mu rukundo na Minisitiri wo muri Uganda, nubwo hari ibimenyetse byinshi bishimangira ko bakundana, harimo ko basohoka bambaye imyenda isa.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Eddy Kenzo, yagiye mu itangazamakuru kunyomoza amakuru avuga ko ari mu rukundo na Minisitiri Phiona Nyamutooro ushinzwe ibijyanye n'ingufu (Minister of State for Energy and Minerals Development) muri Uganda.

Ibihuha by'urukundo rw'aba bombi, byatangiye mu mwaka washize, ariko byongeye kwaduka mu Cyumweru cyashize ku wa Kane, ubwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahaga imirimo mishya Phiona Nyamutooro akagirwa Minisitiri, ako kanya Eddy Kenzo akaba uwa mbere mu kwishimira iyo mirimo mishya.

Eddy Kenzo yahakanye ibyo gukundana na Minisitiri Phiona 

Eddy Kenzo yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze atangira gupositinga inshuro nyinshi uyu mukobwa mu buryo bwatunguye benshi. Ntabwo byagarukiye aho kandi, kuko ku  wa Mbere w'iki Cyumweru nabwo Phiona yaherekeje  Eddy Kenzo ku ishuri kureba  umukobwa we Maya.

Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko Phiona yagaragaye yambaye ikoti risa nirya Eddy Kenzo, ibyongeye kuzamura amakuru y'uko bakundana. Nyamara rero, mu kiganiro Eddy Kenzo yagiranye na Sanyuka TV, yagaragaje ko nta rukundo ruri hagati yabo, gusa avuga ko Phiona ari inshuti nziza.

Yunzemo ko ibyo kuba baragaragaye bambaye imyenda isa, byabayeho nk'ibintu by'impanuka byahuriranye, ndetse ko uruganda ruba rwarakoze imyenda myinshi isa, bityo ko bitahuzwa n'urukundo. Nubwo Eddy Kenzo yatanze ibi bisobanuro, ariko abafana banze kubyemera bemeza ko bakundana ntakabuza.

Minisitiri Phiona uvugwa mu rukundo na Eddy Kenzo