Ed Sheeran yatangaje umuzingo uzasohoka nyuma y’urupfu rwe

Ed Sheeran yatangaje umuzingo uzasohoka nyuma y’urupfu rwe

 Sep 18, 2025 - 13:35

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Ed Sheeran, yahishuye ibanga rikomeye ryerekeye ku mishinga ye y’umuziki iteganyirijwe nyuma y’urupfu rwe. Sheeran yavuze ko yamaze gushyira mu murage we umuzingo uzitwa “Eject”, uzasohoka nyuma y’uko y’urupfu rwe.

Nk’uko yabihamirije mu kiganiro yagiranye na Zane Lowe wa Apple Music, iyi album izaba igizwe n’indirimbo yagiye yandika kuva akiri umusore w’imyaka 18 kugeza igihe azaba yitabye Imana. Umugore we, Cherry Seaborn, ni we uzahabwa inshingano zo guhitamo indirimbo 10 nziza zizashyirwa kuri iyo album.

Sheeran yasobanuye ko icyabiteye cyane ari uko atashakaga kuzareka abantu batari abo hafi ye bakavangavanga ibihangano bye ngo basohore album idateguwe.

Yagize ati:“Sinshaka ko umuntu uzaza akavangavanga ibihangano byanjye ngo asohore album; ndashaka ko byose biba byarateguwe kare.”

Iyi gahunda nshya ya Ed Sheeran yerekana uburyo ashaka kuramba mu muziki ndetse no gukomeza kuganira n’abakunzi be binyuze mu bihangano bye, nubwo azaba atakiri ku isi.

Ed Sheeran yatangaje umuzingo uzasohoka nyuma y'uko apfuye

Ed Sheeran yatangaje ko umugore we ari we uzahitamo indirimbo zizajya kuri uwo muzingo