Imirwano ikomeje guhuza umutwe witwaje intwaro wa M23 n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC mu burasirazuba bw'iki gihugu irakomeje, aho magingo aya inkambi yarimo impunzi zahunze iyo ntambara ya Lushagala iherereye mu mugi wa Goma yafashwe n'umuriro.
Iyi nkongi yibasiye iyo nkambi, ikaba yarabaye ku munsi wo ku wa Gatatu, aho byemezwa ko yahiye igakongoka ndetse andi makuru akaba avuga ko hari n'abantu babiguyemo. Imibare y'agateganyo, iravuga ko abantu 2.049 aribo bayibarizwagamo.
Muri Gicurasi 2024, nabwo inkambi ya Mugunga yatewemo ibisasu abantu 36 baricwa abandi benshi barakomereka, aho M23 na FARDC bitanye ba mwana ku waba yarateye ibyo bisasu.
Ku mirongo y'urugamba, impande zombi imirwano yakamejeje mu gace ka Kanyabayonga, aho kuri ubu Guverinoma ya DR-Congo yanze kujya mu biganiro by'amahoro byo guhosha iyi ntambara, M23 nayo ikaba ivuga ko itazahagarika intambara ibyo basaba bitagezweho.