Drake yongeye gutungura inshuti ye inanirwa kwiyakira

Drake yongeye gutungura inshuti ye inanirwa kwiyakira

 Dec 23, 2025 - 19:38

Umuraperi w’icyamamare, Drake, yakoze igikorwa cyatangaje benshi nyuma yo guhereza inshuti ye impano y’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Rolls Royce Phantom 2025, ifite agaciro karenga miliyoni 871 mu manyarwanda.

Iyo mpano y’agaciro gakomeye yatumye iyo nshuti itungurwa bikabije, aho byamugoye kubyemera kuko yabanje kubifata nk’urwenya bitewe n’ubwiza n’agaciro k’iyo modoka.

Si ibyo gusa, Drake yanahise yerekana izindi modoka ze z’agatangaza aherutse gushyira ahagaragara, zibarizwa mu mujyi wa Texas. 

Yagaragaje ko izo modoka zakozwe mu buryo budasanzwe, bugezweho kandi bukurura amaso, ibintu byakomeje kwerekana urwego rwo hejuru rw’ubukire n’imibereho uyu muraperi afite.

Ibi byose byakomeje gutuma Drake avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana n’abakunzi b’imyidagaduro bakomeje gushima umutima wo gutanga n’uburyo akunda gutungura inshuti ze.