Drake na Adin Ross mu manza z'urusimbi rutemewe n'amategeko

Drake na Adin Ross mu manza z'urusimbi rutemewe n'amategeko

 Jan 2, 2026 - 11:13

Umuraperi w’icyamamare Drake hamwe n Adin Ross binjiye mu bibazo bikomeye by’amategeko nyuma yo kugaragara mu manza zashyikirijwe inkiko zo mu ntara zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibashinja ibijyanye n'urusimbi rutemewe binyuze muri sosiyete yitwa Stake.us.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’ikirego, abarega bavuga ko Stake.us ikora urusimbi rutemewe n’amategeko kuri murandasi, ikoresheje izina rya “sweepstakes” cyangwa social casino, nyamara ikemerera abayikoresha guhindura amanota cyangwa tokeni bakayagira amafaranga nyayo. 

Ibi bivugwa ko binyuranyije n’amategeko agenga imikino y’amahirwe mu ntara nyinshi za Amerika. Izo manza zatanzwe mu nkiko zo muri Virginia, Missouri na New Mexico, zikaba zifite ibirego bisa.

Drake na Adin Ross bashinjwa gukoresha igikundiro n’ingaruka bafite ku bakunzi babo mu kwamamaza urwo rubuga, bivugwa ko bahembwaga amafaranga menshi kugira ngo bashyire ahagaragara amatangazo n’ibirimo ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza intsinzi nini mu gukina urusimbi.

Abarega bavuga ko ayo matangazo yari ayobya rubanda, agamije gukurura abakoresha benshi, harimo n’urubyiruko, hatagaragajwe neza ingaruka n’ukuri ku mikorere y'urusimbi rwamamajwe.

Si ibyo gusa, kuko zimwe muri izo manza zinavuga ko Stake.us yaba yarifashishijwe mu guhisha ibikorwa by’imari bidafite ishingiro, ndetse hakagarukwa ku birego by’uko urwo rubuga rwaba rwarifashishijwe mu bikorwa bya “music botting”, bigamije kongera mu buryo butemewe umubare w’abumva indirimbo, bityo bigahindura imibare y’isoko ry’umuziki.

Abarega basaba indishyi z’amamiriyoni y’amadolari, banasaba inkiko gutanga itegeko ribuza Stake.us gukorera muri Amerika. 

Ibi byateje impungenge zikomeye ku miterere y’ubucuruzi bw'urusimbi rwo kuri internet n’uruhare rw’ibyamamare mu kwamamaza ibikorwa bishobora guteza ingaruka ku muryango.

Kugeza ubu, Drake na Adin Ross ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku birego bashinjwa, mu gihe Stake.us yo ikomeje guhakana ko hari itegeko ryaba ryarishwe. 

Icyakora, izi manza zamaze gutangiza impaka ndende ku nshingano z’abahanzi n’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku bijyanye no kwamamaza urusimbi n’ingaruka zarwyo ku rubyiruko n’abakoresha muri rusange.

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Adin Ross arashinjwa kwamamaza urusimbi rutemewe 

Drake arashinjwa kwamamaza urusimbi rutemewe n'amategeko