Drake akomeje gukora amateka ku rubuga rwa Spotify

Drake akomeje gukora amateka ku rubuga rwa Spotify

 Oct 7, 2025 - 12:49

Umuraperi wo muri Canada, Drake yakoze amateka akomeye ku rubuga rwa Spotify kubera imibare idasanzwe y'abantu bumvishe indirimbo ze kuri uru rubuga nk'uko Chart Data ibigaragaza.

Umuhanzi ukomoka muri Canada, Drake, yongeye kwandika amateka mu muziki nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere ku isi ugeze kuri streams zirenga miliyari 121 kuri Spotify, nk’uko bitangazwa na Chart Data.


Ibi abigezeho nyuma y’imyaka myinshi agaragaza ubuhanga n’udushya mu njyana ya hip hop n’iy’indirimbo zifite umwimerere.

Drake yakomeje kugaragaza ubudasa mu muziki we, ibintu byamufashije kugumana izina rikomeye mu gihe yari ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye ku isi.


Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko aka gahigo ari ikimenyetso cy’uko Drake akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite ingufu n’icyubahiro gikomeye mu muziki w’isi, by’umwihariko mu ruhando rwa rap na R&B.

Kugeza ubu, indirimbo ze zakunzwe cyane nka One Dance, God’s Plan, Hotline Bling na In My Feelings zikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku isi hose, zikamufasha kugera kuri iyi ntera idasanzwe.

Drake yabaye umwami wa Spotify