Diplomate yatunze agatoki abahanzi b’ikiragano gishya

Diplomate yatunze agatoki abahanzi b’ikiragano gishya

 Apr 26, 2024 - 08:50

Muraperi Diplomate wubatse izina mu muziki nyarwanda kuva mu myaka yo hambere, yatunze agatoki abahanzi bo mu kiragano gishya[New generation] bahora bavuga ko abahanzi bakuru batajya babafasha, avuga ko ubwo ari ubunebwe ko buri muntu aba agomba kumenya gahunda ze kuruta uko yakwiringira abandi kuko buri wese ajya kuza yizanye.

Aganira na The Choice Live, Diplomate yagarutse ku bahanzi bato bakizamuka bahora bateze amaboka ku bahanzi bakuru ngo bagomba kubafasha  avuga ko baba bagomba gukora bivuye inyuma badategereje ko bazafashwa n’undi muntu uwo ari we se kuko umuntu aba agomba kwigira ku giti cye.

Akomeza avuga ko abo bahanzi nabo baba barageze aho ntawe bishingikirijeho ari uko gusa bihirinze kuva kera bakabona bageze ku byo bafite, rero nta mpamvu yo kumva ko ari itegeko gufasha umuntu, yabikora abishatse ariko kandi atanabikora akaba ari amahitamo ye nawe ugakomeze gushakisha.

Diplomate avuga ko uwo muhanzi bita mukuru burya na we aba afite abo ahanze amaso bamurenzeho, aba yifuza kugeraho aho bageze cyangwa se na we bakaba bakorana, ugasanga kuba yabona umwanya wo kujya kwita kuri bussiness z’abandi kandi na we akiri kurwana n’ibye bigoye cyane.

Ibi yabitangaje mu gihe usanga abahanzi bato bakunze kuvuga ko iyo bagerageje kwegera bakuru babo ngo babafashe, usanga batabitaho ugasanga havutse n’amakimbirane hagati yabo.

Uyu muraperi agira inama abahanzi bato yo kureka ubunebwe bagakora kuko buri wese aba yarizanye mu mwuga ntawe akurikiyemo uzamufasha.

Diplomate yakebuye abahanzi bakizamuka