Diamond Platnumz yashimagije Juma Jux, ateguza imishinga ikomeye

Diamond Platnumz yashimagije Juma Jux, ateguza imishinga ikomeye

 Jun 15, 2025 - 13:48

Nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye mu mujyi wa Manchester, mu Bwongereza, umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yagaragaje icyubahiro n’urukundo afitiye mugenzi we Juma Jux, avuga ko ari umuntu mwiza cyane kandi bafitanye ubucuti bukomeye.

Mu kiganiro yagiranye na PIE Radio, Diamond yashimye byimazeyo Jux ku buryo yamushyigikiye mu bitaramo bikomeye amaze iminsi akorera mu Bwongereza. Yagize ati: “Jux ni mwiza cyane,” ashimangira ko ari inshuti ifite indangagaciro zidasanzwe.

Nubwo atabivuze muri icyo kiganiro, aba bahanzi bombi basanzwe bazwiho ubufatanye, by’umwihariko indirimbo yitwa “Enjoy”, yakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Bongo Fleva mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Diamond yagaragaje ko ubufatanye bwabo bugikomeje, aho yavuze ko hari indirimbo nyinshi bari gutegura, yemeza ko atari indirimbo zisanzwe. Yagize ati:“Hari indirimbo nyinshi tugiye gukorana, ntabwo ari indirimbo zisanzwe, ahobwo ni indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga (hit).”

Ibi byishimo bya Diamond ku bufasha bwa Jux no ku mishinga bari gukorana, byashimishije abakunzi babo benshi, by’umwihariko abifuza kubona Bongo Fleva irushaho kugera ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye bw’abahanzi bafite izina rikomeye.

Diamond Platnumz yashimiye Juma Jux umaze iminsi amushyigikira mu bitaramo yakoreye mu Bwongereza

Juma Jux yashimagijwe na Diamond Platnumz