Nyuma ya Rema, Davido nawe agiye gusarura mu Buhinde

Nyuma ya Rema, Davido nawe agiye gusarura mu Buhinde

 Dec 13, 2024 - 18:04

Nyuma y'uko umuhanzi wo muri Nigeria, Rema asaruye akayabo mu bukwe bw'umwana w'umuherwe wo mu Buhinde, Davido niwe utahiwe aho yishyuwe akayabo k'akubye kabiri ayo Rema yahawe kugira ngo aririmbe mu bukwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo umuhanzi Davido yasesekaye mu gihugu cy'u Buhinde aho yatumiwe ngo azatarame mu bukwe bw'uwitwa Alkesh Thavrani.

Mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Davido yagaragaje ko yageze muri iki gihugu yakiranwa urugwiro nk'umwami, aho yiteguye kuzaririmba muri ubu bukwe biteganyijwe ku munsi w'ejo.

Kugira ngo Davido yemere kuririmba muri ubu bukwe, bakaba bamwishye akayabo ka miliyoni 10 z'amadorali, ni ukuvuga arenga miliyari 13 Frw.

Davido abaye umuhanzi wa kabiri muri Afurika ubashije kwishyurwa akayabo ngo age gutaramira mu bukwe bwo mu Buhinde.

Ni nyuma y'uko uwaherukaga ari Rema wishyuwe akayabo ka miliyoni 3 z'amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 4 Frw kugira ngo aririmbe indirimbo ye imwe 'Calm Dawn' mu bukwe bw'umuherwe Mukesh Ambani.