Mu kiganiro aherutse kugirana n’umwe mu banyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutumira ibyamamare bitandukanye witwa Davrel, yavuze ko aramutse afashe icyemezo cyo gukora mu nzego za leta, yakomeza no kuririmba nk’ibisanzwe.
Davido yatanze urugero rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu wa Haiti, Michel Martelly, avuga ko na we yavangaga kuyobora igihugu no gukora umuziki ndetse ko yanacishagamo agakora n’ibitaramo.
Yagize ati: “Ndamutse mpfashe icyemezo cyo kujya muri politiki, nakomeza gukora umuziki nk’ibisanzwe. Ntekereza ko nta kintu byahagarika kuri njye."
Nubwo Davido avuga ko bitaba kenshi nk’uko bisanzwe, avuga ko yagerageza kubikora neza nka Michel Martelly wari umuhanzi n’ubwo yari Perezida wa Haiti, akabifatanya no kuririmba.
Davido kandi yavuze ko kuri ubu atagishishikajwe no kujya muri politiki, asobanura ko ibyo abona ku byamamare byinjiye muri politiki byatumye yongera gutekereza neza mu kwinjira muri aka kazi .
Yavuze ko benshi mu byamamare byo muri Nigeria bavuye mu myidagaduro bakajya muri politiki batabashije kugera ku byo bifuzaga kugeraho nk’abanyapolitiki.
Uyu muhanzi yongeye gukomoza kuri ibi nyuma y’iminsi avuze ko yahoze yifuza kujya mu bya politiki, ariko agacibwa intege n’ibindi byamamare bigenzi bye agenda abona uko bibayeho mu buzima bwa politiki bikamutera amakenga kuri uyu mwuga.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
