Dany Nanone yagaritswe mu rubanza yaburanagamo na Moreen

Dany Nanone yagaritswe mu rubanza yaburanagamo na Moreen

 Jul 24, 2023 - 07:36

Umuraperi Dany Nanone yatsinzwe mu rubanza yaburanagamo n'umugore we BUSANDI Moreen ku mibereho y'umwana wabo CYEMEZO CYUSA Taofik.

Umuhanzi Danny Nnaone umaze igihe ajya kuburana n'umugore we BUSANDI Moreen ku mibereho y'umwana babyaranye, byarangiye uyu mugore yemerewe ibyo yifuzaga mu rubanza.

Uyu mugore yaburanaga asaba ko uburenganzira bw'umwana bwakubahirizwa agahabwa indezo, akamenyerwa amafaranga y'ishuri ndetse akagira n'umubyeyi yandikwaho.

BUSANDI Moreen umaze kubyarana abana babiri na NTAKIRUTIMANA Danny uzwi nka Dany Nanone, yaburanaga asaba ko yajya ahabwa ibihumbi ijana bya buri kwezi by'indezo mu gihe Dany Nanone wemeraga umwana yavugaga ko nta bushobozi bwo kwishyura ibihumbi ijana bya buri kwezi afite ahubwo yabasha kwishyura ibihumbi mirongo itanu.

Nkuko imyanzuo y'urukiko rwa TB Kicukiro ku wa 21/07/2023 ibigaragaza, Moreen yemerewe bimwe mubyo yifuzaga mu kuburana kwe na Danny.

Urukiko rwanzuye ko;

1. Rwemeje ko umwana CYEMEZO CYUSA Taofik yabyawe na NTAKIRUTIMANA Danny, akaba agomba kumwandikwaho;

2. Rutegetse ko CYEMEZO CYUSA Taofik, yandikwa mu gitabo cy'inyandiko y'amavuko mu murenge wa Kigarama;

3. Rutegetse ko NTAKIRUTIMANA Danny atanga indezo y'ibihumbi ijana (100.000Frw) buri kwezi

4. Rutegetse ko NTAKIRUTIMANA Danny yishura amagarama y'urubanza angana n'ibihumbi cumi (10.000Frw) atayanga ku mugihe giteganywa n'amategeko akazavanwa mu bye ku ngufu za Leta.

Imyanzuro y'urukiko rwaregwagamo umuhanzi Dany Nanone.