Ronaldo yavuze ko byari inzozi ze kuva kera gufasha umupira w’amaguru atari mu kibuga gusa.
Yagize ati “UD Almeria ni ikipe ifite imizi ikomeye kandi ifite ubushobozi bwo gukura. Ntegereje gukorana n’ubuyobozi bw’ikipe kugira ngo dushyigikire icyiciro gikurikira mu iterambere ry’iyi kipe,” .
Iyi migabane ayiguze nyuma y’umwaka umwe iyi kipe ifashwe n’itsinda ry’abashoramari bo muri Saudi Arabia,ngo bikaba bifitanye isano n’uko Ronaldo afite umubano ukomeye n’umuyobozi w’iri tsinda, Mohamed Al Khereiji, wabaye intandaro yo kumufasha kwimukira muri Al-Nassr mu 2022.
Al Khereiji, Perezida wa UD Almeria, yavuze ko bishimishije cyane ko Ronaldo yahisemo gushora muri iyi kipe, kandi ko azi neza shampiyona ya Esipanye n’ubushobozi bw’ikipe nicyo bakora ku mashuri y’abato.
UD Almeria yashinzwe muwi 1989, ubu ikaba iri ku mwanya wa gatatu muri Segunda Division ifite amanota 48 nyuma y’imikino 27,irushwa amanota abiri na Real Racing , hakiri imikino 15 inyuma.
Ubuyobozi bwa Ronaldo muri iyi ikipe buje nyuma y’amezi 14 avuze ko yifuza kuba umuyobozi wa Manchester United, avuga ko ibibazo by’iyikipe bitari iby’umupira gusa ahubwo ari byinshi kurenza ibyo ku kibuga.


Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
