Cristiano Ronaldo ararebana ay’igwe  n’ubuyobozi bwa Al Nassr

Cristiano Ronaldo ararebana ay’igwe  n’ubuyobozi bwa Al Nassr

 Feb 2, 2026 - 17:41

Haravugwa umwuka mubi hagati ya Cristiano Ronaldo n’ubuyobozi bw’ikipe ya Al Nassr, nyuma y’uko uyu rutahizamu w’Umunya-Portugal agaragaje umujinya ukabije ashinja ubuyobozi bw’iyikipe kudakora ibyo bwari bwamwemereye ku isoko ry’igura n’igurisha ryo mu itumba.

Ibi byatangajwe na Turki Al-Ajma, umunyamakuru w’imikino uzwi cyane muri Saudi Arabia, wavuze aya makuru yihariye mu kiganiro cye cya televiziyo, asobanura ibyabereye inyuma y’amarido.

Mu gihe hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byakwirakwizaga amakuru avuga ko Ronaldo yaba atagaragara mu bakinnyi kubera imvune, Al-Ajma yanyomoje ayo makuru avuga ko CR7 ameze neza ku mubiri nta mvune afite na gato.

Yasobanuye ko kudakina kwe kwaturutse ku guhangayika gukomeye yatewe no kubona ko ubuyobozi bwa Al Nassr butakoze igikorwa na kimwe ku isoko ry’iri tumba, nta mukinnyi mushya winjiye mu ikipe.

Nk’uko byatangajwe, Ronaldo yahuye n’ubuyobozi abaza mu buryo bweruye ati: “Ni iyihe gahunda mufite yo kongeramo abakinnyi bashya?”

Igisubizo yabonye cyarushijeho kumurakaza, kuko umwe mu bayobozi yamusubije ati " “Muhammad afite ifunguro rya nimugoroba gusa.”

Uwo mugani usobanura umuntu wirirwa ahanganye umunsi wose ariko amaherezo ntabone umusaruro ugaragara bisobanuye ko nta kintu gifatika cyakozwe, nta bakinnyi bashya bahari.

Iryo jambo ryatumye Ronaldo arakara bikomeye maze asubiza agira ati: “Noneho n’ifunguro sinzarirya, Umukino w’ejo mwikorere. Allah abahe umugisha. Mujye gukina mwebwe ubwanyu. Nta mukinnyi mushya mwazanye kandi nta n’ikintu na kimwe mwambwiye.”

Aya magambo yagaragaje urwego rwo hejuru rw’umujinya no kutishimira imiyoborere y’ikipe.

Al-Ajma yongeyeho ko Ronaldo atazi icyo bita rotation cyangwa kuruhuka. Ibyo bigaragarira no mu mukino uheruka aho yasimbujwe, akagaragaza umujinya mwinshi n’isura y’umukinnyi utashakaga kuva mu kibuga.

Yagize ati: “Ronaldo ntakeneye kuruhuka. Icyamurakaje ni uko yabonye nta gahunda ifatika yo gukomeza kubaka ikipe.”

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien