Chris Brown yanze kuririmbira muri Kenya

Chris Brown yanze kuririmbira muri Kenya

 Feb 25, 2025 - 12:30

Umuhanzi Chris Brown yateye utwatsi abashakaga kumutumira ngo age gutaramira muri Kenya atari uko babuze amafaranga yo kumwishyura, ahubwo bitewe n'uko hari ibindi yasabye bakabibura.

Ms Joy Wachira uyobora ikigo Madfun Group gisanzwe gitegura ibitaramo bitandukanye muri Kenya, yatangaje ko bari bifuje ko Chris Brown yazaza kuhataramira tariki 01 Werurwe 2025 ariko ntibyakunda.

Mu kiganiro yagiranye na 'Capital FM', Ms Joy yavuze ko bagerageje kuganira na Chris Brown ariko abatera utwatsi atari uko babuze amafaranga yo kumwishyura.

Yavuze ko Chris Brown yanze ubusabe bwabo kuko nta bikorwa remezo bafite byamufasha kuririmba neza nk'uko asanzwe abigenza.

Yavuze ko Chris Brown yashakaga ko yazaza ku rubyiniro amanukiye mu migozi nk'uko asanzwe abigenza ndetse akajya azenguruka mu kirere nk'ibisanzwe, ariko ko inyubako zo muri Kenya zidafite ubushobozi bwo gukora ibyo.

Ati "Chris brown yasobanuye ko ikibazo atari  amafaranga. Yagaragaje ko Kenya idafite ibikorwa remezo byakwakira igitaramo cye by'umwihariko ku rubyiniro. Arashaka urubyiniro rumufasha kwisanzura ava hamwe asimbukira ahandi, yabikorera he?."

Yakomeje avuga ko nyuma y'uko Chris Brown ababwiye ko mu gihe ibyo batabasha kubibona nawe adashobora kuhataramira, bahise bafata umwanzuro wo kumusimbuza Burna Boy. 

Chris Brown yaherukaga gutaramira muri Kenya tariki 08 Ukwakira 2016, mu iserukiramico ryari ryiswe 'Mombasa Rocks Festival'.

Chris Brown yanze gutaramira muri Kenya kuko nta bikorwa remezo bafite