Chanty Nina yahishuye ibyo ahugiyemo biri gutuma atagaragara mu muziki

Chanty Nina yahishuye ibyo ahugiyemo biri gutuma atagaragara mu muziki

 Aug 5, 2024 - 18:04

Umwe mu bahanzi bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chanty Nina, yahishuye ibyari bimuhugije ku buryo atari arimo kugaragara mu muziki nk'uko bisanzwe. Yavuze ko ahugiye mu masomo ariko abafana be abazirikana ndetse arimo kubategurira ibintu bihambaye.

Umuhanzikazi w’umunyrwanda usanzwe ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Chanty Nina, nyuma y’amezi hafi 9 yose adashyira hanze indirimbo, yahishuye ibyo yari ahugiyemo.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko yari ahugiye mu masomo kuko yenda gusoza kaminuza, gusa ko ibyo akora byose aba azirikana abafana be, cyane ko n’ubwo ahugiye mu masomo ageregeza gukora amashusho magufi agenda ashyira kuri YouTube channel ye mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi be baba bakumbuye ijwi rye.

Nubwo Chanty Nina ahugiye mu masomo ariko ntabwo ahwema gutekereza ku muziki n'abafana be

Si ibyo gusa kandi kuko Chanty ngo arimo no gutegurira abakunzi be ikintu gikomeye ubwo azaba asoje ayo masomo atamworoheye.

Kugeza ubu Chanty amaze gushyira hanze indirimbo nka, “Yampaye Amahoro”, “Inshuti Nziza”, “Mbumbatiwe”, “Ndagukeneye”, “Noel, ndetse n’indirimbo nshya yise “Ineza” ikomeje gukundwa n’abatari bake.

Chanty Nina arizeza abafana be ko arimo kubategurira ikintu gifatika

Chanty Nina, ni umuhanzikazi w’Umunyarwanda, ariko urimo gukorera umuziki we mu gihugu cya Canada, ndetse akaba asaba abakunzi b’umuziki by’umwihariko Abanyarwanda, kumuba inyuma no kumutera ingabo mu bitugu, cyane cyane binyuze mu gukunda no gushyigikira ibihangano bye, biri ku mbuga zitandukanye, zirimo Spotify, YouTube, Apple Music, ndetse no ku zindi mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.