Mu kiganiro yagiranye na ‘Igihe Kulture’, yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza ubu bukangurambaga bakigize nyuma yo kubona ko muri iyi minsi hari abantu bakomeje kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bagasebya u Rwanda, ahanini barushinja gutera inkunga M23.
Yavuze ko bakomeje kureba uko abantu basebya u Rwanda, ariko bategereza ko hagira abantu bafatwa nk’inyangamugayo ku buryo babikoze byakumvikana vuba kurusha kuba Brianne yabikora bitewe n’uburyo abantu bamufata.
Yavuze ko bategereje abo bantu barababura, ahubwo ugasanga abari mu Nzego z’ubuyobozi aribo bari kugira uruhare runini mu kurwanya abo basebya u Rwanda bifashishije urubyiruko rwabo rukoresha imbuga nkoranyambaga.
Avuga ko mu gihe umuntu aje agasebya u Rwanda avuga ibinyoma ntihagire umuntu umuvuguruza, nta kabuza umuntu utarahagera azabifata nk’ukuri. Nyuma yo kubona ko nta bandi bari gukora ubwo bukangurambaga, nibwo we na Muyango bicaye bakiyemeza kubutangiza.
Yavuze ko kandi barebye bagasanga inshuro nyinshi usanga abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu bintu bidafite umumaro kandi bikagera kure, bityo ko baramutse bakoresheje ubwo bushobozi bafite nta kabuza ubu bukangurambaga bwagera kure hashoboka bityo bakanyomoza abakomeje gutangaza amakuru y’ibihuha ku gihugu.
Ibi bukangura mbaga batangije, bakaba barabukiye mu ngingo eshanu, ari zo:
-Ntituzemera gusubira inyuma tuzahora turwanira iterambere n’umutekano w’Igihugu cyacu.
– Ntituzemera kugambanirwa; u Rwanda ruri mu biganza byacu twarwubaka tukarurinda.
– Ntituzemera uwahungabanya u Rwanda kuko turi maso kandi turiteguye.
– Ntituzemera ko ibyubatswe n’amaraso bisenywa n’ubusa.
– Ntituzemera kugwa mu mutego w’abadashaka ibyiza byacu, turi hamwe ku rugamba rumwe.


