Bwa mbere Jojo yavuze ku buzima bushaririye yanyuzemo

Bwa mbere Jojo yavuze ku buzima bushaririye yanyuzemo

 Dec 7, 2024 - 16:03

Umukinnyikazi wa filime mu Rwanda, Niyonsenga Joselyne wamamaye nka Jojo, yahishuye ubuzima bushaririye yanyuzemo mu myaka 15 ishize bwagiye bumutera ibikomere bitandukanye, ariko kuri ubu akaba yishimira urwego amaze kugeraho.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Chita Magic’, Jojo yagarutse ku buzima n’inzira y’umusaraba yanyuranyemo n’abavandimwe be batandatu ubwo bari bakiri bato byose bitewe n’uko babaye imfubyi bagafata inshingano za kibyeyi bakiri abana.

Jojo yavuze ko ubusanzwe Mama we yabaga i Burundi, ariho Papa wabo yamusanze barakundana birangira babanye babyaranye abana batandatu. Icyakora avuga ko Papa wabo yaje mu Burundi asize abandi bana mu Rwanda yari yarabyaranye n’abandi bagore batandukanye bagera kuri batanu.

Yavuze ko we n’abavandimwe be bavutse ari indahekana, gusa baza kugira ibyago ubwo bucura bwabo yavukaga bugacya Mama wabo yitaba Imana.

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 1998, we na Papa wabo nibwo batashye mu Rwanda ubwo Leta y’u Rwanda yari irimo gucyura impunzi, bahita bajya kubatuza i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Avuga ko bakigera mu Rwanda, Papa wabo yagiye gushaka abo mu muryango we yari yarasize mu Rwanda ariko asanga abenshi barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, gusa nyuma y’iminsi mike nawe yahise yitaba Imana bitewe n’uko baje ababara cyane mu nda, dore ko yari anashaje.

Akimara gupfa batangiye kurwana n’ubuzima bashaka ibibatunga kandi ari bato, aho mukuru wabo w’umukobwa yahise atangira kuba Mama wabo, naho umuhungu umukurikira aba Papa wabo, aho yahise ajya mu gisirikare ariko naho biranga aza kugaruka akajya ajya gupagasa ngo babone icyo kurya.

Yavuze ko nyuma hari umugore wabaga Kicukiro baje kumubwira ko ari mukuru wabo, ahita ajya kubayo ahamara imyaka itatu ndetse aba ariho atangirira amashuri abanza.

Gusa avuga ko muri iyo myaka itatu yahamaze, ubuzima bwamubereye bubi kuruta akiba iwabo kuko batangiye kumufata nabi bamuhindura nk’umukozi wabo.

Yavuze ko nyuma yaje gufata icyemezo cyo gusubira iwabo, atangira kubaririza inzira yerekeza Nyabugogo ku bw’amahirwe aza guhura n’umusaza amubwira ubuzima abayemo, umusaza amwemerera kumutegera imodoka imugeza i Nyabugogo.

Gusa akigera i Nyabugogo yongeye guhura n’ikibazo cy’uko nta mafaranga yo gutega imodoka yari afite, birangira yiyemeje gusubira iwabo i Nyamata n’amaguru yongera kubana n’abavandimwe be mu buzima bugoye ariko yumvaga ari bwo bumuha amahoro.

Jojo avuga ko ubu yamaze kwakira ko ibidahari ntabihari, agashimira Imana ko mu myaka 15 yaje gushaka akabyara ndetse akaba amaze kwiteza imbere.

Jojo yahishuye ko yakuriye mu buzima bugoye bw'imfubyi