Biratangaje: Perezida w'igihugu yatumije ikiganiro n'itangazamakuru cyo kwihakana inshoreke

Biratangaje: Perezida w'igihugu yatumije ikiganiro n'itangazamakuru cyo kwihakana inshoreke

 Jun 25, 2025 - 17:23

Mu mwaka 2009, uwari perezida wa Kenya, Mwai Kibaki yatumije ikiganiro n'itangazamakuru ry'imbere muri Kenya mu rwego rwo guhakana no gukuraho ibihuha byavugaga ko afite inshoreke.

Perezida Kibaki yari yarashakanye na Lucy Muthoni Kibaki, babyarana abana bane. Muri icyo gihe Perezida Kibaki yashinjwaga n'ibitangazamakuru kugira undi mugore banabanaga mu ishyaka ndetse byemezwaga ko bafitanye umwana w'umukobwa.

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru icyo gihe yagize ati “Ndagira ngo mbisobanure neza ko mfite umugore umwe rukumbi nkunda witwa Lucy, ari hano, kandi nta wundi mfite."

Umugore we nawe yari aho mu kiganiro yabwiye abanyamakuru kubaza ibindi bibazo byose bashaka kugira ngo hatagira uzongera kuvuga amakuru atariyo, bitabaye ibyo uzongera kubivuga yazamujyana mu rukiko.

Mwai Kibaki yari azwiho gutinya itangazamakuru ku buryo igihe yari Perezida inshuro yatumiye abanyamakuru ngo baganire ari nke.

Bamushinjaga kugirana umubano na Mary Wambui babanaga mu ishyaka, ndetse icyo gihe ibitangazamakuru byo muri Kenya biyobowe na 'Kenya Television Network' byemezaga ko babyaranye umwana w'umukobwa bise 'Winnie'.

Emilio Stanley Mwai Kibaki yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 2022 ku myaka 90 y'amavuko, mu gihe umugore we yitabye Imana mu mwaka wa 2016 ku myaka 80 y'amavuko.

Lucy Kibaki yigeze gukubita urushyi uwari umuhamagaye umugore wa kabiri

Perezida wa Kenya Mwai Kibaki na Lucy Kibaki ubwo bakoraga ubukwe