Ubwo yageraga mu rukiko aherekejwe na nyina, Kris Jenner, Kim Kardashian yaganirije abari aho uko byari bimeze icyo gihe mu Kwakira 2016, ubwo abajura bari bamufatiyeho imbunda.
Mu buhamya yatanze yagize ati:Natekerezaga ko ngiye gupfa....Nakomeje mbabwira ko mfite abana bityo nshaka gutaha nkajya kubitaho."
Kim Kardashian yavuze ko byari bigoye kuba yabasha kumenya no kwibuka bamwe muri abo bajura, bitewe n'ubwoba yari afite no kuba yari ahangayikishijwe n'umuryango we.
Ibivugwa mu rubanza byabaye muri 2016 ubwo Kim Kardashian yari yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week, maze abajura bitwaje intwaro bakinjira aho yari acumbitse bakamwiba imikufi ihagaze agaciro ka miliyoni 10 z'amadorari(14,313,620,000Frw).

Kim Kardashian yageze mu rukiko aherekejwe na nyina Kris Jenner

Kim Kardashian yavuze ko yari afite ubwoba yumva agiye gupfa

Kim Kardashian yibwe imikufi ihagaze agaciro ka miliyoni 10 z'amadorari
