Bifashe mapfubyi! Umunyamakuru Peacemaker  yasezeye ikinyamakuru yakoreraga

Bifashe mapfubyi! Umunyamakuru Peacemaker yasezeye ikinyamakuru yakoreraga

 Dec 2, 2023 - 09:02

Umunyamakuru w'inzobere mu myidagaduro yo mu Rwanda Peacemaker 'Pundit' akaba n'umuvanzi w'imiziki, yarangije gutandukana n'ikinyamakuru cy'Inyarwanda.

Umwe mu banyamakuru bakomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda akaba n'umuvanzi w'imiziki MBARUBUKEYE Etienne uzwi ku mazina ya Peacemaker cyangwa se Pundit, akaba n'umwe mu basesenguzi iki gihugu gifite mu myidagaduro, yamaze kugera ku kinyamakuru Igihe. 

Peacemaker wari usanzwe ari umuyobozi w'imyidagaduro ku Inyarwanda (Head of Entertainment Department), akaba yari akimazeho amezi atandatu gusa, ariko akaba yari amaze kukivugurura no kugisubiza ku murongo.

Umunyamakuru Peacemaker yarangije gusezera aho yakoraga

Bitewe n'izina uyu munyamakuru amaze kubaka, amakuru akaba avuga ko agiye ku Igihe mu masezerano ahenze cyane, ariko agahenda cyane bitewe n'ibyo na we ari gusaba iki kigo. 

Amasezerano THE CHOICE LIVE yakubiseho akajisho, yerekana ko kimwe mu bimujyanye ku Igihe, ari ukuzahura umubano w'iki kinyamakuru n'ibyamamare ndetse no gukora buri kimwe cyose cyateza imbere kiriya kinyamakuru mu gisata cy'imyidagaduro. 

Muri ayo masezerano, bikaba bigaragara ko azatangira akazi ku wa 04 Ukuboza 2023. Iki kinyamakuru, cyikaba ari kimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda mu ngeri zose. Peacemaker akaba agiye kongera kuvugurura igisata cy'imyidagaduro yaho cyari cyaracitse intege, nk'uko biri no mu masezerano basinyanye.

Peacemaker yagiye ku Igihe mu masezerano ahenze bitavugwa

Umunyamakuru Peacemaker akaba aheruka kwamamara cyane nyuma yo gukora ubuvugizi bwo ku rwego rwo hejuru kugira ngo umubyinnyi Titi Brown afungurwe, dore ko ngo yari yaritendetsweho n'abakomeye ku ntugu nk'uko uyu munyamakuru yabitangaje.

Ntabwo ari ikibazo cya Titi Brown yinjiyemo gusa, dore ko n'igihe Bahavu Jeannette yatsindiraga imodoka mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards ariko kuyihabwa bikaba ingumi, nabwo uyu munyamakuru yabaye mu mpirimbanyi zatumye ahabwa iyo modoka.

Hagati aho, twabibutsa ko Peacemaker avuye kuri iki kinyamakuru nyuma yuko yakigezeho avuye ku Isibo Tv yakozeho guhera mu 2021-2023. Mbere yaho kandi, akaba yari yabanje gukora ku Isango Star guhera mu 2014-2020.

Umunyamakuru akaba n'umu-DJ Peacemaker yagiye ku kinyamakuru cy'Igihe

Ubwo peacemaker yari kumwe na Bruce Melodie