Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mugi wa Kigali, rwanzuye ko ikirego cy'ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya umukobwa wahawe izina rya M. J.
Mu isoma ry'urubanza rwari rumaze imyaka ibiri yose, urukiko rwanzuye ko ikirego cy'indishyi cya M. J nta shingiro gifite, ndetse kandi ko n'indishyi Titi Brown yatse ko na we nta shingiro bifite. Rwanzuye ko nta ndishyi zigomba gutangwa muri uru rubanza.

Titi Brown ararekuwe nyuma y'imyaka ibiri afunze
Urukiko rwemeje ko kandi, IShimwe Thierry ahita afungurwa akimara gusomerwa. Urukiko rukaba rufashe iyi myanzuro nyuma ya kururukururu zaje muri uru rubanza, aho itangazamakuru ryabanje gutera hejuru basaba ubutabera kuri we.
Ku mbuga nkoranyambaga, hagiye hacaracara amakuru ko uyu musore yaba ari kwigirizwaho nkana n'abakomeye ku ntugu, ibyatumye urubanza rwe rukomeza gusubikwa birenze inshuro eshanu.

Titi Brown agizwe umwere
View this post on Instagram
