Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Netanyahu yarwaye mu ijoro ryose, aho yagaragaye afite inda ivudutse no kubura amazi mu mubiri (dehydration), bituma yoherezwa kwa muganga aho yahise atangira guhabwa amazi anyuzwa mu mutsi.
Abaganga bamukurikirana bemeje ko ameze neza ariko agomba kuruhuka by’igihe gito. “Nk’uko inama y’abaganga yabitegetse, Minisitiri w’Intebe azaruhukira iwe mu rugo mu gihe cy’iminsi itatu iri imbere, ariko azakomeza gukurikirana no kuyobora ibikorwa bya guverinoma ari iwe mu rugo.
Ku wa 28 Ukuboza 2024, Netanyahu yari yabazwe urwagashya nyuma yo gusanganwa ubwandu bukomeye bwo mu myanya y’inkari, ibintu byari byateye impungenge z’ubuzima bwe.
Nubwo iby'ubu burozi bikiri mu iperereza, inzego zishinzwe umutekano ziri gukurikirana bikomeye inkomoko y’iki gikorwa cyahungabanyije ubuzima bw’umukuru w’igihugu. Abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba cyibasiye umutekano w’igihugu ndetse kikaba gikwiye gufatwa nk’igitero cyagambiriwe.
Iyi si yo nshuro ya mbere Netanyahu agira ikibazo cy’ubuzima gikomeye mu gihe akiri ku butegetsi, ariko biragaragara ko yiyemeje gukomeza inshingano ze, nubwo ari mu karuhuko ko kwitabwaho n’abaganga.
