Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uwahoze Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama yanditse ubutumwa burimo amarangamutima, asobanura ko Papa yari umuyobozi udasanzwe ushobora gutuma abantu bifuza kuba beza.
Obama yagize ati: “Mu kwicisha bugufi kwe no mu bikorwa bye byiza kandi byo kwiyoroshya, kwiyegereza abarwayi, kwita ku batagira aho baba, no koza ibirenge by’imfungwa. Yadukuye mu byo twakoraga kandi atwibutsa ko twese dufite inshingano zo kuba beza ku Mana no kuri buri wese.”
Barack Obama yashenguwe n'urupfu rwa Papa Francis
Yongeyeho ati:“Uyu munsi, njye na Michelle twifatanyije n’abantu bose ku isi, abagatolika ndetse n’abatari abagatolika babonye imbaraga babikesheje urugero rwa Papa. Reka twitegure gukomeza umuhamagaro we wo kudatererana abandi muri uru rugendo rw’ibyiringiro by’ubuzima."
Barack Obama yavuze ko we n'umugore we bifatanyije n'isi yose mu cyunamo cy'urupfu rwa Papa Francis
