Nubwo buri wese afite amateka n’ibyaha bitandukanye, kubura kwabo bikomeje kugira ingaruka ku muziki, ku bakunzi babo ndetse no ku muco wa Hip-Hop muri rusange.
Abaraperi bakiri muri gereza:
Fetty Wap
Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo nka Trap Queen ari muri gereza aho yahanishijwe imyaka itandatu ku byaha byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko azamara igihe cye kinini muri gereza kugeza mu mpera za 2026.
Tory Lanez
Yakatiwe imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurasa Megan Thee Stallion mu 2020. Ubu ari gukorera igihano cye, ibintu byakomye mu nkokora ibikorwa bye bya muzika.
P. Diddy
Yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe uburaya, akatirwa igifungo cy'amezi 50.
YNW Melly
Afungiye ibyaha by’ubwicanyi kuva mu 2019. Urubanza rwe ruracyakomeje, bikaba biteganyijwe ko ruzakomeza no mu 2026 bitewe n’uko imyanzuro y’urukiko itarafatwa burundu.
Casanova
Uyu muraperi wo mu mujyi wa New York yahamijwe ibyaha bikomeye birimo racketeering n’ibiyobyabwenge, akaba yarakatiwe igifungo kirekire.
Sheff G
Yemeye ibyaha bifitanye isano n’intwaro n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ahanishwa imyaka itanu muri gereza, bityo azakomeza gufungwa no mu 2026.
Tay-K
Uyu muraperi uri mu bagize amateka mabi cyane, yakatiwe igifungo kirekire cyane (imyaka irenga 50) ku byaha by’ubwicanyi, bivuze ko atazongera kubona ubwisanzure mu gihe cya vuba.
Uretse abo, hari n’abandi baraperi barimo Mystikal, bagikurikiranwaho imanza zikomeye zitararangira, bityo bakaba bakiri mu maboko y’ubutabera mu gihe twinjira mu 2026.
Mu gihe imanza zimwe zikomeje n’abandi bakiri mu bihano, abakunzi ba Hip-Hop bakomeje kwibaza niba hari andi mazina akomeye yaba ataravuzwe, ndetse n’uko ejo hazaza h’iyi njyana izaba imeze mu gihe bamwe mu mu nkingi za mwamba bagifunze. Bakomeje gutabwa muri yombi.
