Ubwo yari mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa 'Mic Cheque Podcast', yavuze ko ubwo yakoraga umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahuriyemo na byinshi byamubabaje cyane bituma awuvamo yigira muri Secural.
Yavuze ko atafashe icyemezo cyo kuwureka kuko nta kwizera agifite, ahubwo yasanze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana habamo uburyarya bwinshi no kwiyorobeka kwa bamwe mu bahanzi biyita ko bakijijwe, nyamara ari ukwishushanya.
Yashimangiye ko mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, yasanze nta bumwe buba muri bo ahubwo usanga buri wese ari nyamwigendaho ndetse ugasanga bamwe bameze nk'injangwe n'imbeba.
Ati:"Ntabwo nigeze nteganya kuva mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo urwango no kwishushanya byari bikabije."
Ibi yabishimangiye atanga urugero kuri bahanzi babiri bakomeye muri Kenya, Guardian Angel na Mercy Masika batarakorana indirimbo na rimwe, aho avuga ko nta kindi kibyihishe inyuma uretse urwango ruri hagati yabo.
Ati "Ibaze impamvu kugeza kuri uyu munsi Guardian Angel atarakorana indirimbo na Mercy Masika. Reka tuvugishe ukuri, ntabwo bakundana."
Yakomeje avuga ko byageze aho akabona ko Imana itazigera iha umugisha Isi, bitewe nuko yabonaga abahanzi bashishikariza abandi bantu kwimakaza ubumwe muri bo, ahubwo aribo bakwirakwiza amacakubiri.
Nyuma yo kuva mu muziki wo guhimbaza Imana, Bahati yatangiye umuziki wa secular ndetse biramuhira cyane kuri ubu akaba afite indirimbo nyinshi zikunzwe zirimo na 'Diana' yakoranye na Bruce Melodie.
Bahati yahishuye ko yahagaritse umuziki wo kuramya Imana kubera urwango rurimo
Bahati asigaye ari mu bahanzi bakomeye muri secular muri Afurika y'i Burasirazuba
