Bahati yavuye mu bukwe bwa Juma Jux na Priscilla akubita agatoki ku kandi

Bahati yavuye mu bukwe bwa Juma Jux na Priscilla akubita agatoki ku kandi

 May 29, 2025 - 20:04

Nyuma yo kwitabira ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla bwaraye bubereye i Dar es Salaam muri Tanzania, umuhanzi wo muri Kenya, Bahati yatangaje ku mugaragaro ko na we agiye gukora ubukwe n’umukunzi we bamaranye imyaka isaga 10, Diana Marua.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Bahati yashimye cyane ubukwe bwa Jux na Priscilla avuga ko bwamweretse agaciro k’urukundo n’uburyo umugabo akwiye kuzirikana uwo akunda. Bahati yavuze ko ubu bukwe bwamubereye isomo rikomeye ryatumye afata umwanzuro wo gukora ubukwe bwe bwite.

Yagize ati:“Mukunzi wanjye mwiza Diana Marua, nzi ko tumaze igihe kinini dutegereje ubukwe bwacu. Umwaka utaha tuzuzuza imyaka 10 turi kumwe. Nubwo bisa n’ibyarambiranye, ntugire ikibazo, uwo munsi wacu udasanzwe uzaba wihariye cyane”

Yakomeje agira ati:"Ubukwe bwa Juma na Priscilla bwanyigishije uburyo umugabo akwiye kubaha no kuzirikana uwo akunda. Umuvandimwe wacu wo muri Afurika y’Iburasirazuba, Jux, yaduhesheje ishema.

Nemeje ntashidikanya ko ari njye ukurikiraho, Bahantu na Diana 2025”

Ubutumwa bwa Bahati bwasamiwe hejuru n’abakunzi be, aho benshi bamushimiye kuba yatangaje ku mugaragaro gahunda ye yo gukora ubukwe, mu hige hari n’ababifashe nk’icyemezo gishimangira agaciro k’urukundo rwe na Diana Marua, usanzwe amuba hafi mu buzima bwa buri munsi no mu rugendo rw’umuziki.

Ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla bwari bwahuruje ibyamamare bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, bwavugishije benshi kubera uburyohe, umucyo, n’imyambarire igezweho yabugaragayemo.

Ni muri ubwo buryo Bahati yavuze ko ari bwo bukwe bwa mbere bumukoze ku mutima mu buryo bwihariye.

Nk’uko Bahati yabyivugiye, ubukwe bwe uzaba ari umunsi udasanzwe w’umunezero we n’umugore we w’ibihe byose, Diana Marua.

Bahati yavuze ko nyuma yo kubona ubukwe bwa Juma Jux na we agomba kubukora

Ubukwe bwa Juma Jux bwari bwiza mu buryo bugaragarira buri wese