Ni nyuma yo gushinjwa mu rukiko ko yakoresheje amajwi y’undi muntu atabiherewe uburenganzira, iki kirego gifite agaciro ka miliyoni 16 z’amadolari y’Amerika, kikaba cyatanzwe mu gihugu cya Puerto Rico.
Uwamureze ni Tainaly Y. Serrano Rivera, uvuga ko Bad Bunny afatanyije n’inzu imureberera inyungu Rimas Entertainment, hamwe na producer Roberto “La Paciencia” Rosado, bakoresheje amajwi ye mu ndirimbo ebyiri zitandukanye batamwishyuye kandi batamuhaye uburenganzira.
Nk’uko byatangajwe mu nyandiko z’ikirego, amajwi arimo interuro igira iti “Mira, puñeta, no me quiten el perreo” yakoreshejwe bwa mbere mu ndirimbo “Solo de Mi” yasohotse mu 2018, ndetse anagaragara mu ndirimbo “EoO” yo mu 2025 iri kuri album Debí Tirar Más Fotos.
Rivera avuga ko atigeze asinya amasezerano ayo ari yo yose yemera ko ayo majwi ye yakoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi, bityo agasaba ko yishyurwa indishyi zikomeye kubera gukoresha uburenganzira bwe atabyemeye.
Iki kirego kije mu gihe Bad Bunny yitegura kwandika amateka mashya muri muzika, aho biteganyijwe ko azakora igitaramo cya Super Bowl LX Halftime Show ku wa 8 Gashyantare 2026, kizabera kuri Levi’s Stadium i Santa Clara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Azaba abaye umuhanzi wa mbere w’Umunya-Latino uririmbye wenyine muri iki gitaramo gikomeye.
Mu gihe abafana be bakomeje gutegereza iki gitaramo gikomeye, iki kirego cyongeye gukurura impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, cyane ko igitaramo cya Bad Bunny kimaze iminsi kinavugwaho kubera impaka za politiki n’abanenga imyitwarire ye.
Kugeza ubu, Bad Bunny n’abamuhagarariye ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iki kirego, mu gihe urubanza rukomeje gukurikiranwa n’inzego z’amategeko.

Bad Bunny yisanze yajyanwe mu nkiko
