Ariel Wayz yavuze ku bitaramo bye na Juno Kizigenza i Burayi byaheze mu bitekerezo

Ariel Wayz yavuze ku bitaramo bye na Juno Kizigenza i Burayi byaheze mu bitekerezo

 Feb 19, 2024 - 05:31

Umuhanzikazi Ariel Wayz yatangaje aho ibitaramo byo kuzenguruka Umugabane w'Uburayi we na Juno Kizigenza bari bafite umwaka washize bigasubikwa aho bigeze, ndetse ahishura na byinshi kuri tatuwaje y'inzoka iri ku mubiri we.

Umuhanzikazi Ariel Wayz yagarutse kuri byinshi byibazwa ku bitaramo bizenguruka Umugabane w'Uburayi we na Juno Kizigenza bari bafite mu mwaka washize ariko bikaza gusubikwa. Ibi n'ibitaramo byari biteganyijwe guhera muri Nyakanga 2023 kugeza mu Ugushyingo 2023.

Mu gihe byari bitegerejwe ko byari gutangira ku wa 07 Nyakanga 2023, byasubitswe mbere ho umunsi ku mpamvu zo gokomeza kubitegura neza nk'uko byatangajwe icyo gihe.

Ariel Wayz yavuze ko ibitaramo bye na Juno Kizigenza bigomba gusubukurwa muri uyu mwaka

Mu kiganiro Sunday Choice Live cyo kuri iki Cyumweru, Ariel Wayz yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ibyo bitaramo bisubikwa, ari ibyamgombwa by'inzira bitabonetse, bituma bisubikwa, gusa ko muri uyu mwaka bigomba gusubukurwa.

Icyakora, yavuze ko batari bategura neza igihe nyirizina bizasubukurirwa. Mu buryo bwo gushidikanya, yahamije ko bishoboka ko yakongera kubikorana na Juno Kizigenza nk'uko kuri gahunda byari bipanze.

Uyu muhanzikazi kandi, yavuze ku bya tatuwaje y'inzoka yiruma umurizo iri ku kaboko ke, aho yasobanuye ko bisonuye ko nubwo abantu bashobora kumva inzoka bakumva ari ibintu bibi ariko ngo si bibi, ahubwo ngo inzoka yiruma umurizo, bishatse kuvuga ko ibintu byose ari wowe ugomba kubyikorera udategereje undi muntu.

Ariel Wayz aremeza ko ibitaramo bye na Juno Kizigenza bizasubukurirwa