Umuherwekazi wo mu gihugu cya Uganda Zari Hassan ukunze kwitwa The Boss Lady, yanenze bikomeye umuryango w'umugabo we Ivan Ssemwanga witabye Imana mu 2017, aho abashinja kugambirira gutwara imitungo yasigiwe n'umugabo.
Mu butumwa bw'amashusho Zari yacishije kuri Snapchat, yavuze ko guhera umugabo we yapfa, umuryango wo ku mugabo utigeze ushishikazwa no kuba wamenya imibereho y'abana batatu umugabo yamusigiye, ahubwo bashaka kumuhuguza imitungo.
Agaragaza ko imitungo yari afite we n'umugabo we, bayivunikiye bari kumwe ko ntacyo umuryango wabafashije, akarenzaho ko ahubwo afata amafaranga ye akabafasha ariko ngo ntabwo bajya bashima.
Ashimangira ko atazihanganira kubona umuryango w'umugabo we uhuguza umurage w'abana babyaranye ngo abireke gutyo, ko ahubwo agiye kubahagurukira akitabaza amategeko.
