Ni album Bushali yijeje abakunzi be ko agiye kuyibaha mu mwaka wa 2022, gusa abantu bakomeje kuyitegereza kugeza ubwo imyaka ibiri yihiritse atarayibaha ndetse bamwe batangiye kubifata nka bimwe by'abahanzi byateye bavuga ibintu ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ingorabahizi.
Ubwo yatangazaga iyi album, ni inkuru yishimiwe n'abantu benshi, cyane ko ari umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi.
Inshuro zose uyu muraperi yabazwaga ku bijyanye n'iyi album adashyira hanze, yakomezaga kugenda avuga ko azayishyira hanze vuba, gusa wasesengura ukumva ko atari mu gihe cya vuba nubwo we yavugaga ko isa n'iyarangiye.
Iyi album yise 'Full Moon' ayitiriye n'ubundi umuhungu we 'Moon', avuga ko izaba igaruka ku buzima bwe bwite yagiye anyuramo mu bihe bitandukanye, ari yo mpamvu yabanje kuyitondera kuko gukora ikintu kigaruka ku buzima bwe atagomba kugihubukira.
Icyakora nubwo yatinze kuyishyira hanze, avuga ko we yatangiye kuyishyira hanze gake gake dore ko hamaze gusohoka indirimbo ebyiri mu ziyigize harimo iyitwa 'Bad man' ndetse na 'Ijyeno' ari nayo aheruka gushyira hanze.
Kuri we avuga ko gushyira hanze album yose icyarimwe atari ibintu akunda, kuko bituma zimwe ziryamirwa ntizimenyekane ari yo mpamvu we aba ashaka kubanza gushyira hanze imwe imwe ari na byo yakoze, iki gitekerezo akaba agihuje n'umuraperi Diplomate.
Icyakora we iyi siyo mpamvu nyamukuru yatumye atayishyira hanze, kuko we avuga ko yashakaga kubanza kuzenguruka i Burayi ayimenyekanisha ari nako ashaka abafatanyabikorwa bamufasha kuyicuruza.
Kuri ubu nyuma y'iyo myaka ibiri yose abantu bayitegereje, Bushali yatangaje ko iyi album izajya hanze tariki 18 Nzeli 2024.
Mu minsi ishize aherutse gutangaza ko ateganya ko igihe azamurika iyi album ku mugaragaro, ari na cyo gihe azahita amurika ubucuruzi yatangije bwo gucuruza imyenda n'inkweto bya Kinyatrap.
Iyi album ikaba igiye kwiyongera ku zindi enye asanzwe afite.
