Ariana Grande yihanangirije Perezida Donald Trump

Ariana Grande yihanangirije Perezida Donald Trump

 Jun 12, 2026 - 17:43

Umuhanzikazi Ariana Grande yihanangirije Perezida Donald Trump amusaba kudakoresha indirimbo ye mu kwamamaza ibikorwa byo kwirukana abimukira, avuga ko ibyo bikorwa ari iby’ubugome kandi bitubahiriza uburenganzira bw’ ikiremwamuntu.

Impaka zatangiye nyuma y’uko White House ikoresheje indirimbo ye yitwa “Bye” muri videwo yashyizwe kuri TikTok, igaragaza abakozi b’ikigo gishinzwe kugenzura abinjira n'abasohoka muri America, bafata abantu bakabambika amapingu.

Ariana yahise asubiza agira ati: “Nyamuneka ntimuzongere gukoresha umuziki wanjye mu bikorwa by’ubugome, bidafite ubumuntu kandi biteye isoni. 

Nyuma y’ayo magambo, ubutumwa bwe ndetse n’indirimbo ye  “Bye” byaje guhita bikutwaho muri iyo videwo.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 ntabwo ari we wenyine wanenze iki kigo, kuko na Olivia Rodrigo, yavuze ko yababajwe cyane n’uko indirimbo ye yakoreshejwe n’iki kigo mubikorwa byo guhohotera abimukira.

Nubwo ubutumwa bwa Ariana bwaje gukurwa kuri TikTok, umwe mu bamuhagarariye yabwiye ikinyamakuru Billboard ko koko ayo magambo yanditswe na Ariana, ndetse ko hatazwi impamvu atakigaragara.

Mu gusubiza ibyo Ariana yavuze, umuvugizi wa White House, Abigail Jackson, yabwiye Variety ati: “Ibyo koko by’ubugome kandi bidafite ubumuntu ni ibikorwa by’abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakomeretsa cyangwa bakica abaturage b’inzirakarengane b’Abanyamerika.”

Si ubwa mbere Ariana Grande anenze ubutegetsi bwa Trump. Kuko no mu birori bya Golden Globe Awards 2026, uyu muhanzikazi  yari yambaye umwambaro wanditseho  amagambo asaba ko hakurwaho uru rwego rwa ICE.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien