Urukiko rwa Kenya mu gace kitwa Kajiado rwanzuye ko uyu mugore witwa Olivia Naserian afungwa nyuma yo kuvutsa umwana we ubuzima amucagaguye akoresheje icyuma nk'uko abaturanyi babyumvise babivuga Dore ko bahise bitabaza polisi.
Mu busanzwe Olivia Naseririan yigaga mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza ariko akaba yari amaze igihe atandukanye n'umugabo we. Uyu mugore yariye amara n'impyiko by'umwana maze abaturanyi bashengurwa n'agahinda nk'uko Polisi ya Kenya ikomeza itanga amakuru.
Ikinyamakuru kitwa The Citizen cyatangaje ko abaturanyi b’uyu mugore bumvise urusaku rw’umwana arira, biruka bajya kureba bazi ko umwana yaba abaye ariko basanga uwo mugore yambaye ubusa, ari kuririmba indirimbo z’abana bo mu kiburamwaka.
Nyirasenge w'umwana witwa Gladys Wanjiku yambwiye itangazamakuru ko uyu mugore yari amaze amezi 8 yaragiye kubana n'umukunzi we mu gace kitwa Kirinyaga, ariko yaje kugarukana imyitwarire yabatunguye babona idasanzwe.