Mu magambo ye, Bieber yemeye ko yakuriye mu buzima bwamenyekanishije impano ye hakiri kare, ariko bugatinda kumurinda bihagije nk’umuntu ufite agaciro n’umutima.
Uyu muhanzi yavuze ko ububabare yanyuzemo mu bihe byashize bwari nyabwo kandi bukomeye, ariko ashimangira ko atifuza ko ari bwo bukomeza kumuranga. Yagaragaje ko kwiyegurira Yesu Kristo ari ko kwamugaruriye indangagaciro ye nyakuri, akibona atari nk’igicuruzwa cy’uruganda rw’umuziki, ahubwo nk’umuntu ufite agaciro n’icyubahiro.
Bieber yakomeje asobanura ko gukira mu mutima bitamugize umuntu mubi, ahubwo byamuhaye imbaraga n’ubwisanzure bwo kuvuga ukuri adafite inzika cyangwa urwango. Yavuze ko kuba yaranyuze mu bibazo bikomeye byatumye arushaho gusobanukirwa akamaro ko kurengera ubuzima bw’abahanzi bakiri bato.
Agaragaza icyerekezo cye, Bieber yasobanuye ko adashaka gusenya uruganda rwa muzika, ahubwo yifuza ko rwahinduka rukaba urwita ku bumuntu, inyangamugayo kandi rurengera ubuzima n’imibereho y’urubyiruko rwinjira.
Ubutumwa bwe bwakiriwe n’abantu benshi ku isi hose, benshi bagaragaza ko bubabereye isomo rikomeye ry’uko gukira mu mutima bishobora kuba intangiriro y’impinduka nini ku muntu ku giti cye no ku muryango mugari muri rusange.
Justin Bieber akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Justin Bieber yatanze isomo rukomeye
