Ni nyuma y'uko uyu mugabo yihandagaje akavuga ko mu bihe biri imbere isi izagera ku rwego rwo kutagira ubukene kandi ko nta mpamvu yo kuzigama amafaranga izaba igihari, kuko buri wese azaba afite ibyo yinjiza bihamye kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Musk yatangaje ayo magambo abinyujije kuri konti ye ya X, asubiza ubutumwa bw’umuherwe n’umushoramari uzwi cyane Ray Dalio, washinze ikigo cy’ishoramari Bridgewater Associates. Dalio yari yashimye gahunda nshya z’imari zigamije gufasha urubyiruko kwiyubakira ubushobozi mu by’imari binyuze mu cyiswe Trump Accounts.
Mu butumwa bwe, Elon Musk yagize ati:“Nubwo ari igikorwa cyiza cyakozwe n’umuryango wa Dell, mu bihe biri imbere nta bukene buzabaho, bityo nta mpamvu yo kuzigama amafaranga. Hazabaho iyinjiza rusange kandi riri ku rwego rwo hejuru.”
Aya magambo ya Musk yasobanuwe n’abatandukanye nk’agaragaza icyizere cye ku iterambere rikomoka ku ikoranabuhanga, ubwenge bw’ubukorano (AI) n’ubushobozi bwo kongera umusaruro ku isi, bigatuma abantu bose babona imibereho myiza.
Elon Musk yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
Elon Musk abona mu minsi iri imbere nta mpamvu yo kuzigama
