Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu nibwo hasohotse itangazo ry'ibyemezo byavuye mu nama y'Abaminisitiri yateranye ku munsi w'ejo iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Abanyarwanda bakibona iri tangazo baje gutungurwa ndetse bishimira cyane kuba umunyamakurukazi Sandrine Isheja Butera wari umenyerewe kuri Radiyo Kiss FM, yagizwe umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'iguhugu cy'itangazamakuru, RBA.
Mu butumwa Sandrine yanyujije kuri X, yagaragaje ko yishimiye cyane inshingano nshya yahawe, ashimira Perezida Paul Kagame ku bw'icyizere yamugiriye.
Sandrine yasezeranyije Perezida Paul Kagame ko yiteguye gukora uko ashoboye kose mu gukomeza kubaka u Rwanda.
Yagize ati "U Rwanda nirugusaba amaboko uzaruhe n'umutima! Ibi nibyo mwadutoje, Nyakubahwa Paul Kagame, mbashimiye icyizere mwangiriye kandi niteguye gutanga ubwenge, umutima n'amaboko yange mu gukomeza kubaka u Rwanda."
