Agahigo ka Lionel Messi kakuweho nyuma y'imyaka na nyagateke

Agahigo ka Lionel Messi kakuweho nyuma y'imyaka na nyagateke

 Dec 19, 2021 - 13:13

Dusan Tadic yakuyeho agahigo ka Lionel Messi kari kamaze imyaka icumi karananiranye.

Mu cyumweru gishize ubwo ikipe ya Ajax  yakinaga na AZ Alkmaar zombi zo mu Buhorandi, umunya-Serbia witwa Dusan Tadic w'imyaka 33 yatanze umupira wa 37 uvamo igitego(assist) muri uyu mwaka wa 2021.

Byatumye uyu munya-Serbia ashyiraho agahigo gashya dore ko yakuyeho agahigo ka Lionel Messi ko gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego mu mwaka umwe dore ko mu 2011 Messi yatanze imipira yavuyemo ibitego 36.

Lionel Messi yabikoze mu mu 2011 dore ko yari muri FC Barcelona yatozwaga na Pep Guardiola yakubitaga uwo bahuye wese dore ko n'abakunzi bayo bayibuka amarira agatemba kubera ikipe bafite uyu munsi.

Dusan Tadic yashyizeho aka gahigo gashya ubwo yahaga umupira rutahizamu Sebastian Haller nawe umeze neza cyane muri iyi minsi, maze atsinda igitego ku mukino bahuragamo na AZ Alkmaar.

Uyu mugabo yagarutsweho cyane kuko agahigo yakuyeho kari gafitwe na Lionel Messi uherutse guhabwa Ballon d'or ya karindwi ukinira Paris Saint-Germain.

Ubu amateka yanditswe ko umunya-Serbia witwa Dusan Tadic ariwe mukinnyi watanze imipira myinshi ivamo ibitego mu mwaka umwe kuko yatanze imipira 37 ivamo ibitego kuva 2021 yatangira.

Ku rundi ruhande Lionel Messi we mu 2021 yatanze imipira 19 ivamo ibitego ndetse imyinshi akaba yarayitanze ubwo yari akiri muri FC Barcelona mbere y'uko yerekeza muri PSG.

Agahigo ka Lionel Messi kakuweho nyuma y'imyaka icumi(Image:Marca)

Dusan Tadic washyizeho agahigo gashya(Image:24 breaking news)