Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, Angela Yee, Adekunle Gold yavuze ko amaze kubona no gukorana n’abanditsi benshi b’indirimbo bafite impano zikomeye, ariko ko nta n’umwe arabona ugera ku rwego rwa Simi.
Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu bintu bitangaje umugore we afite ari ubushobozi bwo kwandika indirimbo nyinshi zitandukanye mu njyana imwe gusa, ibintu yavuze ko ari ubuhanga budasanzwe.
Yagize ati: “Nta muntu wandika indirimbo nka Simi. Sinigeze mbona umuntu wandika indirimbo zigera ku icumi ku njyana imwe. Abandi bahanzi akenshi icyo bashyize ku njyana bwa mbere ni cyo bahita basohora, ariko Simi ashobora gukora indirimbo nyinshi zitandukanye ku njyana imwe.”
Simi ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Nigeria, aho azwi cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku Isi zirimo Duduke, Joromi n'izindi.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
