Donald Trump yatangaje ko agiye gusinya itegeko rizirukana burundu abantu bose bihinduje ibitsina bakaba bari mu ngabo z’Amerika.
Trump avuga ko akimara kurahira kuba Perezida wa Amerika mu muhango uzaba tariki 20 Mutarama 2025, ku munsi wa mbere akigera mu biro azahita yirukana abari mu ngabo z’Amerika bihinduje ibitsina ndetse n’abandi bose bari bashinzwe kwita ku buzima bwabo.
NK’uko ibinyamakuru birimo ‘The Times’ bibitangaza, Trump avuga ko nyuma yo kubirukana, nta wundi munsi wa rimwe bazongera kubemerera kwinjira mu ngabo igihe cyose akiri ku mwanya wa Perezida.
Si ubwa mbere Donald Trump azaba agiye kwamagana abihinduje ibitsina, kuko no mu 2017 ubwo yari akiri Perezida yari yarashyizeho itegeko ribabuza uburenganzira busesuye mu nzego zose, aho yavuze ko batwara amafaranga menshi yo kwivuza no kubitaho.
Ubwo Biden yatsindaga amatora mu 2020, yaje kongera kugaruraho itegeko ribemerera kugira uburenganzira busesuye mu nzego zose, kuri ubu Trump akaba agiye kongera kubikuraho.
Trump kandi aherutse kumvikana aburira abagore basangira ubwiherero n’abihinduje ibitsina, aho yavugaga ko bitwaza ko bihinduye nk’abagore bakabasanga mu bwiherero bakabafata ku ngufu.
