Abatumwe gukiza APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

Abatumwe gukiza APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

 Feb 9, 2023 - 14:35

Hirya no hino bikomeje gushyuha kubera umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ku munsi wa 19 wa shampiyona, umukino hamaze no gutangazwa abasifuzi bazawusifura.

Ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 ku isaha ya saa 15:00 nibwo hateganyijwe umukino w'umunsi wa 19 wa Primus National League, ukaba ari umukino uzabera kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Ni igihe abafana ba Rayon Sports bavuga ko bakwiye kwigaranzura APR FC imaze imyaka isaga ine ibatsinda badakoramo, mu gihe APR FC nayo ishaka kugumana umwanya wa mbere kuko ishaka gutwara igikombe cya kane cya shampiyona yikurikiranya.

Uyu mukino uba wateje impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, yaba abafana, abakinnyi ndetse n'ubuyobozi bw'aya makipe bamaze kumenya ko uzasifurwa n'umusifuzi Ruzindana Nsoro.

Mu gihe Ruzindana Nsoro azaba ari umusifuzi wo hagati, ku mpande ze hazaba hari Ishimwe Didier na Maniragaba Valeri nk'abasifuzi bo ku mpande.

Si umukino wa APR FC na Rayon Sports gusa uzaba mu mpera z'iki cyumweru, kuko andi makipe 14 asigaye nayo azakina.

Uko imikino y'umunsi wa 19 ipanze

Ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023

Gasogi United vs Rutsiro FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023

Gorilla FC vs AS Kigali
Olice FC vs Mukura VS
Etincelles FC vs Espoir FC
Rwamagana City vs Kiyovu Sports
Sunrise FC vs Marines FC

Ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023

Bugesera FC vs Musanze FC
APR FC vs Rayon Sports