Abashyigikiye Bobi Wine mu matora bamerewe nabi n'ingabo za Uganda

Abashyigikiye Bobi Wine mu matora bamerewe nabi n'ingabo za Uganda

 Nov 29, 2025 - 11:23

Imigendekere myiza y’amatora ya 2026 muri Uganda ikomeje gushidikanywaho bijyanye n'uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza birimo kurangwa n’ihohoterwa nyuma y’uko Meshach Okello, wari ushyigikiye ishyaka rya NUP, yishwe arashwe na polisi y'igihugu mu bikorwa byo kwamamaza umukandi waryo, Bobi Wine byabereye mu karere ka Iganga kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi wa NUP, Bobi Wine, yatangaje ko abapolisi n’ingabo za UPDF barashe ku bafana bari basubiye iwabo mu mahoro nyuma y'ibikorwa byo kumwamamaza, akanashinja inzego z’umutekano guhisha mu ibanga indi mirambo ibiri.

Bobi Wine asobanuye ko abandi bantu batatu, ari bo Nuwamanya Samuel, Naminya Banuli na Faima Namusobya, bakomeretse bikabije kandi bari kuvurirwa kwa muganga.

Ariko Polisi ya Uganda yo ishimangira ko abarwanashyaka ba NUP ari bo bateye amakosa, ibashinja gutera amabuye no gukomeretsa abapolisi no kwangiza imodoka zabo.

Umuvugizi wa Polisi, Kituuma Rosoke, yavuze ko inzego z’umutekano zarashe mu rwego rwo gutatanya “imbaga yari itangiye urugomo,” kandi agaragaza ko abakekwaho ibyo bikorwa bafashwe.

Ibi byateye benshi kwibaza ku mutekano mu bihe by’amatora, mu gihe impuguke zitanga impuruza ko urugomo rushobora kwiyongera mu mezi ari imbere.

Abashyigikiye Bobi Wine batangiye kwicwa