Abanzi ba Arsenal batangiye kuyisingiza

Abanzi ba Arsenal batangiye kuyisingiza

 Jul 29, 2025 - 20:29

Umutoza mushya wa Tottenham Hotspur, Thomas Frank, yatangaje amagambo yuje icyubahiro kuri mukeba Arsenal, ayita “imwe mu makipe meza ku isi,” mbere y’umukino utoroshye witezweho byinshi uzabahuza muri gahunda y’imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino iri kubera I Hong Kong.

Uyu mukino uri mu cyiciro cy’imikino ya gicuti y’imyitozo, ariko ku makipe yombi usobanuye byinshi kubera amateka y’ihangana rikomeye rya “North London Derby” hagati ya Arsenal na Tottenham, rizwiho kuba rimwe mu mahangana aryohera abafana b’umupira w’amaguru mu Bwongereza.

Thomas Frank, wahoze atoza Brentford, aherutse kugirwa umutoza wa Spurs nyuma yo gusimbura Ange Postecoglou, akaba agiye guhura bwa mbere na Arsenal nk’umutoza wa Tottenham.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’umukino, Frank yagize ati:“Arsenal ni ikipe ifite ubuhanga n’uburyo ikina bugezweho. Ni imwe mu makipe meza cyane ku isi, kandi gukuba na yo ni ibintu dutegerezanyije amatsiko menshi. Bizaba ari isuzuma rikomeye ku ikipe yacu, ariko ni na cyo gikenewe muri iyi myiteguro.”

Uyu mukino utegerejwe n’abafana benshi ku Isi, by’umwihariko abakunzi b’amakipe yombi. Ku ruhande rwa Tottenham, ni amahirwe yo kugerageza abakinnyi bashya ndetse no gukoresha umutoza mushya, mu gihe ku ruhande rwa Arsenal ari igikorwa cyo kongera guhuza ikipe no gutegura neza umwaka utaha w’imikino.

Thomas Frank yashimangiye ko n’ubwo ari umukino wa gicuti, bafite intego yo gukina neza no gutanga ubutumwa bugaragaza aho bashaka kugera mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Thomas Frank yakomeje ati:“Dukeneye gukina imikino itoroshye kugira ngo tumenye aho tugeze. Nta buryo bwiza bwo kwipima kurusha gukina na Arsenal. Ni umukino w’ishiraniro, urimo imbaraga, ariko natwe turiteguye.”

Tottenham na Arsenal bagiye guhura ku nshuro ya mbere hanze y’u Bwongereza kuva mu myaka irenga 70 ishize, bikaba byitezwe ko uyu mukino uzakurikirwa n’imbaga y’abafana muri Hong Kong no ku Isi hose.

Abanzi ba Arsenal batangiye kuyisingiza