Abakobwa batatu batawe muri yombi bazira gushaka kwivugana nyina wari ubakupiye Wi-Fi

Abakobwa batatu batawe muri yombi bazira gushaka kwivugana nyina wari ubakupiye Wi-Fi

 Mar 27, 2025 - 02:10

Abakobwa batatu b'abangavu bavukana batawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwica nyina wababyaye bamuziza ko afunze interineti (Wi-Fi) yo mu rugo, muri Harris County muri Texas.

Abashinzwe umutekano mu gace ka Harris aho ibyo byabereye, bavuga ko byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru cyashize.

Amakuru avuga kandi ko aba bakobwa batatu, umwe w'imyaka 14, undi w'imyaka 15, ndetse n'uw'imya16, bafashe ibyuma byo mu gikoni bakirukankana nyina mu nzu no mu muhanda, bagerageza kubimutera.

Inzego gishinzwe umutekano zivuga ko umwe muri abo bangavu yateye nyina itafari rikamukomeretsa ku kazirabunonko, mu gihe nyirakuru na we yakubiswe agerageza kubarinda nyina.

Nubwo urwo rugomo nta muntu rwakomerekeje bikomeye, abo bakobwa batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bakoresheje intwaro yica.