Byabaye ubwo AZAM FC yasuraga ikipe ya TRA United mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona yaTanzania. Uyu akaba ari umukino wari ufite igisobanuro gikomeye kuri AZAM FC kuko yari itaratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, ndetse yari ikomeje guhatana na Yanga SC na Simba SC mu rugamba rwo guhatanira igikombe.
Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Tanzania avuga ko ikibazo cyatangiye abakinnyi ba AZAM FC bakimara kugera ku kibuga, aho bamwe batangiye kuribwa cyane mu nda ndetse bamwe bakagaragaza intege nke zidasanzwe mbere y’uko umukino utangira. Nubwo bagerageje gukina, ikipe yagaragaye ifite imbaraga nkeya ndetse iza gutsindwa ibitego 4-1.
Nyuma y’umukino, ikibazo cyakomeje gukomera kuko abandi bakinnyi benshi bahise batangira gufatwa n’uburwayi bumwe, bituma bajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Kugeza ubu, abakinnyi 11 ba AZAM FC ni bo bamaze kwitabwaho n’abaganga, mu gihe bamwe bavuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ubu burwayi bwatunguranye.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
